Ubuyobozi
bw'Akarere ka Kicukiro buramenyesha abantu bose bifuza akazi ko hari imyanya
y'akazi k' ikiraka kizamara amezi atatu ashobora kwongerwa bitewe n' imiterere
y'akazi
Amadosiye
asaba akazi agomba kuba agizwe n’ifishi isaba akazi iboneka ku rubuga rwa
Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta : www.psc.gov.rw,ku cyicaro cyayo no ku
rubuga rwa'Akarere ka Kicukiro : www.kicukiro.gov.rw no ku cyicaro cy'Akarere
iherekejwe na Fotokopi y'impamyabushobozi isabwa kuri uwo mwanya hamwe na
Fotokopi y'indangamuntu.
Abakandida
bifuza gukora kuri iyo myanya kandi bujuje ibisabwa bagomba kuba bagejeje
amadosiye yabo mu bwakiriro rusange bw'Akarere ka Kicukiro bitarenze ku itariki
ya 31/01/2014 saa cyenda za nimugoroba (15h00)
Iyo myanya ni iyi ikurikira:
1.
Umutekinisiye w'ikiraka cyigihe gito wo gukurikirana imirimo yo kubaka amazu
y'abatishoboye i Rusheshe
Ibisabwa kuri uwo mwanya:
Kuba uri umunyarwanda
Kuba afite impamyabushobozi
yo mu rwego rwa A2 muri Travaux Public et Construction, Constrution na Travaux
Public;
Kuba azi gukoresha neza
mudasobwa (Word, Excel) ;
Kuba azi neza ururimi
rw'igifaransa cyangwa icyongereza. Kumenya indimi zombi byaba ari akarusho ;
Kuba yabasha guhita
atangira akazi ako kanya
2.
Abatekinisiye 4 b'ikiraka cyigihe gito bo gukurikirana gahunda ya VUP mu nkingi
yayo y'mirimo rusange (Public Works) mu Murenge wa Masaka, Nyarugunga, Gatenga
na Gahanga.
lbisabwa kuri uwo mwanya :
Kuba uri umunyarwanda
Kuba afite impamyabushobozi
yo mu rwego rwa A2 muri Traveaux Public et Construction, Constrution na
Traveaux Public;
Kuba azi gukoresha neza
mudasobwa (Word, Excel) ;
Kuba azi neza ururimi
rw'ikinyarwanda, igifaransa cyangwa icyongereza. Yamenya izi ndimi zombi bikaba
ari akarusho ;
Kuba yabasha guhita
atangira akazi ako kanya ;
3.
Abakozi 8 b'ikiraka cyigihe gito bo gukora Data Collection» zo mu bugenzuzi bw'Umurimomu
Karere ka Kicukiro.
lbisabwa kuri uwo mwanya :
Kuba uri umunyarwanda
Kuba afite impamyabushobozi
yo mu rwego rwa A2 muri Secretariat, Comptabilité, Commerce et Comptabilité,
Math Chimie Biology na Sciences I humaines ;
Kuba azi gukoresha neza
mudasobwa (Word, Excel, Internet na LMIS) ;
Kuba afite uburambe muri
Data Collection
Kuba azi neza ururimi rw'
icyongereza.
Kuba yabasha guhita
atangira akazi ako kanya ;
4.
Umukozi w'ikiraka cyigihe gito ushinzwe uburezi mu Murenge wa Kagarama lbisabwa
kuri uwo mwanya:
Kuba uri umunyarwanda
Kuba afite impamyabushobozi
yo mu rwego rwa Ao mu Burezi (Ao in Education)
Kuba azi gukoresha neza
mudasobwa (Word, Excel,Internet);
Kuba azi neza ururimi rw'
icyongereza cyangwa igifaransa, kumenya izo ndimi zombie byaba ari akarusho.
Kuba yabasha guhita
atangira akazi ako kanya ;
Bikorewe
ku Kicukiro, kuwa, 27/01/2014
NDAMAGE
Paul Jules
Umuyobozi
w'Akarere ka Kicukiro
No comments:
Post a Comment